Karongi: Imiryango 83 itishoboye yorojwe inka

Abahawe inka basabwe kwirinda imvugo ya za nka za World Vision

Imiryango 83 itishoboye yo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi kuri uyu wa 28/04/2016 yahawe inka n’umuryango World Vision. Umuyobozi wa World Vision mu Ntara y’Iburengerazuba (“Kivu Cluster”), Ruganzu Jonas yagaragaje ko kuba izi nka zahawe iyi miryango itishoboye kandi ubusanzwe bita ku bana bifitanye isano. Ati:” Kubera ko World Vision ubusanzwe yita ku […]

Gisagara: Barasabwa kwita ku matungo borozwa

Abagiye borozwa muri gahunda ya Girinka barasabwa gufata amatungo yabo neza

Bamwe mu baturage bo mu    Karere ka Gisagara borojwe inka barashima ko zibafasha gutera imbere, bagasabwa kuzitaho bibuka kuzoroza abandi.   Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha abaturage ku itezimbere binyuze muri gahunda ya Girinka. Bamwe mu baturage borojwe mu Mirenge ya Kibirizi na Kansi bavuga ko bamaze kubona ibyiza by’iyi gahunda aho […]

Njyanama yamazwe impungenge ku muhigo wa girinka

Umuhigo wa Girinka uri mu yibajijweho n’inama njyanama bibaza impamvu ukii hasi ariko bamarwa impungenge

Bamwe mu bajyanama b’Akarere ka Nyabihu bagize impungenge ku muhigo wa Girinka wari ukiri kuri 15% hasozwa igihembwe cya 3 cy’imihigo. Kikaba kiri mu bibazo byibajijweho mu nama Njyanama yo ku wa 5 Mata,babaza igiteganijwe gukorwa ngo inka 950 ziteganijwe gutangwa uyu mwaka w’imihigo zizatangwe nk’uko byateganijwe. Ni mu gihe habura amezi atarenga 3 ngo […]

Barasaba abatwara amatungo kubahiriza uburenganzira bwayo

Barasaba abatwara amatungo kubahiriza uburenganzira bwayo

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barasaba ko abahaza kugura amatungo kutayashyinyagurira mu gihe barimo kuyatwara mu binyabiziga bakubahiriza uburenganzira bwayo. Abaturage by’umwihariko abarema isoko mu Murenge wa Kivuruga ahagurirwa amatungo baratunga agatoki abaza kuhagura inka baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ko bazitwara nabi cyane ku buryo zigera iyo zijya zashyinyaguriwe bikabije. Abarema isoko rya […]

Nyabihu: Bamwe mu baragira imyaka y’abaturage barahanwe

Inka 57 nizo zoneye abaturage imyaka ifite agaciro karenga  miliyoni 2

Hagamijwe guca urugomo abashumba baturuka ahanini mu tundi turere bakorera abahinzi b’ibigori muri Kintobo I Nyabihu,abafashwe babigizemo uruhare barahanwe. Kuri uyu wa 4 Mata 2016,nibwo inka 57  z’aborozi 12 zirimo iziva mu turere dukikije Nyabihu,zafashwe zoneye abaturage ibigori bifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi bisaga 300 by’amafaranga y’u Rwanda,bituma ba nyirazo bacibwa amande banishyura bimwe […]

Gicumbi:Girinka ivugwamo ikimenyane ariko ngo nta kimenyetso

m_Girinka ivugwamo ikimenyane ariko ngo nta kimenyetso

Abahawe inka mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi batishoboye bavuga ko hakirangwamo ikimenyane na ruswa mu nzego z’ibanze. Twagirayezu Augustin umwe mu baturage bahawe inka kuri uyu wa 30/3/2016 avuga ko gutoranya abahabwa inka ku rwego rw’Umudugudu bidakorwa mu mucyo kuko hazamo ikimenyane ndetse rimwe na rimwe bakabaka ruswa. Avuga ko yagiye ashyirwa […]

Ngoma:Ubworozi bw’ingurube bwababereye igishoro kitabagora

Ngoma:Ubworozi bw’ingurube bwababereye igishoro kitabagora

Abatuye Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma bitabiriye ubworozi bw’ingurube bw’umwuga baravuga ko ubu bworozi n’ubwo hari aba busuzugura bwabafashije kwiteza imbere vuba. Uwitwa Nsoro Andre, avuga ko ingurube yatangiriyeho yorora yahise ibyara ibibwana 12,bifite gaciro k’ibihumbi 120,kuko kimwe kigura ibihumbi 10. Ku myaka 60, Nsoro avuga ko abasha kwita ku ngurube indwi afite azishakira […]

Gatsibo: Aborozi barasaba kubona ubwatsi bwa kijyambere

Gatsibo: Aborozi barasaba kubona ubwatsi bwa kijyambere

Aborozi bo mu Murenge wa Kiramuruzi barishimira gahunda yo kororera mu biraro, ariko barasaba ko bafashwa kubona ubwatsi bwa kijyambere. Aba borozi basobanura ko baramutse babonye ubwo bwatsi, byabafasha mu kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi bijyanye n’ubutaka buto bafite. Umwe muri aba borozi witwa Mfizi Felecien wo mu Kagari ka Nyabisindu wa Kiramuruzi, avuga ko […]

Nyamagabe: Ubworozi bw’amafi bwatumye bivana mu bukene

Nyamagabe: Ubworozi bw’amafi bwatumye bivana mu bukene

Abaturage bishyize hamwe muri koperative Isoko y’ubukire yorora amafi, bamaze kwivana mu bukene no kurwanya imirire mibi mu miryango yabo. Nyuma yo kubona ikibazo cy’ubukene cyari cyugarije abaturage b’umurenge wa Kamegeri, bamwe mu baturage bibumbiye muri Koperative isoko y’ubukire, mu mushinga wo korora amafi, inkwavu n’amagweja wari watewe inkunga na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na KOICA. […]

Gatsibo: Dairy farmers urged to increase production

Gatsibo: Dairy farmers urged to increase production

Cattle keepers in Gatsibo district are called upon to embrace modern methods to increase dairy products especially milk. The call was made by LAND O’LAKES, a nonprofit organization that aims at transforming lives by engaging in agriculture and enterprise partnerships during the meeting on 16th February 2016. The meeting gathered cattle keepers and milk sellers […]