Kuva tariki ya 29 Nyakanga 2012, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Bwabaye buhagaritse ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu. Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Marcel Habyarimana, ngo impamvu y’iryo hagarikwa ni ukugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera kuko bikomeje kugaragara ko wagabanutse cyane. Ibyo bikaba byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka [...]
Rwanda | Nyabihu: Akarere ka Nyabihu kagiriwe inama yo gukoresha uburyo bwo Bukoresha umuriro w amashanyarazi mu kwica amatungo

Ibagiro rya Kora ni ibagiro rya Kijyambere ryubatswe muri uyu mwaka wa 2011-2012 mu karere ka Nyabihu, kugira ngo rikemure ikibazo cy’aho bazajya babagira amatungo ku buryo bwiza, bunoze kandi hakaboneke inyama zifite isuku. Iri bagiro ryubatswe mu murenge wa Bigogwe ryatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 75 , nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe [...]
Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bw’akarere bwahagurukiye gukumira indwara y’uburenge ivugwa muri Uganda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burahamagarira aborozi bo muri ako karere gufata ingamba zo gukumira indwara y’uburenge bw’inka, kuri ubu ivugwa mu turere twa Uganda duhana imbibe n’Akarere ka Nyagatare, birinda urujya n’uruza rw’inka n’ibizikomokaho hagati y’utwo turere n’Akarere ka Nyagatare. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Musheri, kuri uyu wa 20 Kamena 2012, ari [...]
Rwanda | Muhanga: Ibibazo by’abafatanyabikorwa byatumye ubworozi bw’inka bucumbagira

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwagiye bugira ibibazo binyuranye biturutse ahanini ku bafatanyabikorwa babo, bituma ubworozi bw’inka muri aka karere butagenda nk’uko bari barabihize. Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Dr Ferdinand Bizimana avuga ko bari barahize ko uyu mwaka bazazana inka 1002 bazoroza abaturage ariko ngo magingo aya bamaze kuboroza inka 790 gusa. [...]
Rwanda : Rutsiro: Hagiye gutangizwa umushinga wo kubyaza umusaruro ubwoya bw’intama.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tugize intara y’iburengerazuba, usanga kagaragaramo intama nyinshi kandi zifite ubwoya bwinshi.Ibi bikaba biterwa ahanini nuko uduce twinshi tw’aka karere duherereye ku butumburuke buhanitse. Kubera umubare munini w’intama zororwa mu karere ka Rutsiro, ibi ngo bituma inyama y’intama ifatwa nk’ikiribwa cy’ibanze kubaturage bo muri aka karere.Gusa ariko ngo kuba [...]
Rwanda | Ruhango: Ihene ziri mu bifasha akarere kwinjiza umusoro mwinshi

Itungo ry’Ihene riri mu bihabwa agaciro n’akarere ka Ruhango kuko mu misoro kinjiza iri tungo naryo rigaragara mu byongera agaciro k’uyu musoro. Mu gihe aka karere kamaze kugera ku musoro ukabakaba miliyoni 220 buri kwezi ubu ihene nazo zimaze kugera ku musoro ungana na miliyoni 2 buri kwezi; nk’uko bitangazwa na Twagiramungu Anastase ushinzwe imisoro [...]
Rwanda | Gatsibo: ubworozi bw’ingurube bwihuta kurusha ubundi

Akarere ka Gatsibo mu kwihutisha iterambere ry’abaturage taliki ya 10 Gicurasi 2012 kashyikirije abaturage batishoboye ingurube 185, aho bashima aya matungo kuba yororoka cyane kurusha ayandi ndetse agatanga ifumbire bakoresha m’ubuhinzi. Akarere ka Gatsibo gateganya kuba kamaze gutanga ingurube 650 kugera taliki ya 26 Gicurasi,2012 aho benshi mubazigenerwa bazoroza abandi umusaruro w’ingurube ukiyongera ndetse n’ifumbire [...]
Rwanda | Nyabihu: Abahinziborozi 3 barushije abandi bahawe ibihembo

Kuri uyu wa 09/05/2012, nyuma y’amabwiriza yo kuwa 22/08/2011 yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere, yari agamije gusobanura impamvu, uburyo n’ingingo zizasuzumwa mu irushanwa ry’abahinzi borozi. Muri iryo rushanwa hakaba haragendewe ku ngingo zitandukanye zigabanije mu byiciro. Nko mu kiciro cy’ubuhinzi, urushanwa yagombaga kuba yaritabiriye gahunda yo guhuza ubutaka, kuba ahinga ibihingwa byatoranijwe, kuba afite ikimoteri cyujuje ibisabwa [...]
Rwanda | Gatsibo ifite inka nyinshi ariko aborozi bafite biogas baracyari bake

Ikibazo cyo kuba akarere ka Gatsibo gafite inka nyinshi ariko zifitwe n’aborozi bake kiri mubituma no gukoresha ingufu za biogas bitagerwaho nkuko gahunda ya leta ibiteganya cyane ko aka karere kabarirwa kugira inka nyinshi zigera 75 556 ariko abazifite umubare ukaba ari muto. Mu kiganiro Habarurema Isae umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagejeje kubayobozi [...]
Follow Us!