Rwanda | HUYE: AMATA ACURURIZWA MURI CENTRE YA ARETE-NYANZA AGIYE KONGERERWA AGACIRO

HUYE: AMATA ACURURIZWA MURI CENTRE YA ARETE-NYANZA AGIYE KONGERERWA AGACIRO

Abacuruza amata bo muri centre ya Arete-Nyanza iherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, ihuza abanyamuryango bagera kuri 12 bibumbiye muri koperative KIDACO bisobanuye mu rurimi rw’icyongereza Kinazi Dairy Cooperative ngo bagiye kongerera agaciro umukamo w’amata agurishwa banayashyire muri emballage. Iki gikorwa cyo kongerera agaciro umukamo w’amata kizakorwa kubufatanye bwa koperetive KIDACO n’abafatanyabikorwa [...]

Rwanda | Kamonyi: Abacitse ku icumu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida batangiye umushinga w’ubworozi bw’inzuki

Kamonyi Abacitse

Nyuma yo kwibumbira muri Koperative, abacitse ku icumu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bo mu murenge wa Musambira, batangiye umushinga w’ubworozi bw’inzuki, ku nkunga y’Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu (FARG). Aba bahawe inkunga bibumbiye muri koperative yitwa “Dusane ubuzima”, bakaba barishyize hamwe mu mwaka wa 2009, bakaba barahuzwaga no kugirana inama ndetse [...]

Rwanda : Murambi – Guverineri Bosenibamwe yasuye abahinzi-borozi ntangarugero

Murambi - Guverineri Bosenibamwe yasuye abahinzi-borozi ntangarugero

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasuye abahinzi borozi bo mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, abasaba kurushaho gukora mu buryo budasanzwe kugirango babashe kugera ku iterambere rirambye. Ibi guverineri Bosenibamwe yabivuze ku itariki 08/08/2012 ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri uyu murenge, abonera ho gusaba abawutuye kwihutira guhuza ubutaka, kugura imashini zihinga,  ndetse no [...]

Rwanda | Muhanga: Abaveterineri n’abandi babyigiye bagiye kwibumbira hamwe ngo bazamure ubworozi

Muhanga Abaveterineri n’abandi babyigiye bagiye kwibumbira hamwe ngo bazamure ubworozi

Abakora akazi k’ubuveterineri mu mirenge igize akarere ka Muhanga, abikorere ndetse n’abize uyu mwuga ariko batarabona akazi bishyize hamwe mu rwego rwo kuwuzamurana no kuzamura umwuga w’ubworozi muri aka karere. Ushinzwe ubworozi mu karere ka Muhanga, Dr Ferdinand Bizimana avuga ko bahisemo kwibumbira muri koperative imwe mu rwego rwo kugabanya no kurwanya burundu amakosa akorwa [...]

Rwanda | Nyabihu:Inka zigera ku 6000 ziba mu nzuri 264 zo muri Gishwati nizo zitahiwe gukingirwa indwara y ubutaka

Inka zigera ku 6000 ziba

Indwara y’ubutaka ni indwara mbi cyane, iterwa n’udukoko twibera mu butaka tukamaramo imyaka myinshi, imvura yagwa cyangwa imikungugu n’umuyaga byaza tukazamuka, itungo ryaturisha cyangwa ryaduhumeka rigafatwa n’iyi ndwara nk’uko  Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi muri Nyabihu yabidutangarije. Shingiro yongeraho ko iyi ndwara y’ubutaka ari indwara yica cyane, itabanje kugaragaza ibimenyetso. Ari nayo mpamvu bahagurukiye kuyirwanya. Inka [...]

Rwanda | Nyabihu: Bitabiriye kwitura bagenzi babo bituma barenza inka bari biyemeje gutanga

Nyabihu Bitabiriye kwitura

Nk’uko twabitangarijwe na Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 25/06/2012,mu karere ka Nyabihu mu rwego rw’ubworozi bari biyemeje mu muhigo ko bazoroza abatishoboye inka 500 muri gahunda ya Girinka,ariko izi nka zaje kurenga ku buryo inka zorojwe zageze kuri 721. Nk’uko Shingiro Eugene yabigarutseho,ngo icyatumye besa umuhigo wabo ku buryo [...]

Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bw’akarere bwahagurukiye gukumira indwara y’uburenge ivugwa muri Uganda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burahamagarira aborozi bo muri ako karere gufata ingamba zo gukumira indwara y’uburenge bw’inka, kuri ubu ivugwa mu turere twa Uganda duhana imbibe n’Akarere ka Nyagatare, birinda urujya n’uruza rw’inka n’ibizikomokaho hagati y’utwo turere n’Akarere ka Nyagatare. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Musheri, kuri uyu wa 20 Kamena 2012, ari [...]

Rwanda : Nta mirire mibi bagihura nayo mu miryango kubera korora

Abanyamuryango ba COOPEPOCA barishimira intambwe bamaze kugeraho mu kwivana mu bukene no kurwanya imirire mibi mu miryango yabo kubera ubworozi. COOPEPOCA igizwe n’abanyamuryango 105, abagore 64 n’abagabo 31 bose batuye mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, intara y’Iburengerazuba. Iyi koperative yatangiye muri 2009, ifite intego yo kwikura mu bukene binyuze mu bworozi bw’amafi, [...]

Rwanda | Muhanga: Ibibazo by’abafatanyabikorwa byatumye ubworozi bw’inka bucumbagira

Rwanda | Muhanga Ibibazo

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwagiye bugira ibibazo binyuranye biturutse ahanini ku bafatanyabikorwa babo, bituma ubworozi bw’inka muri aka karere butagenda nk’uko bari barabihize. Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Dr Ferdinand Bizimana avuga ko bari barahize ko uyu mwaka bazazana inka 1002 bazoroza abaturage ariko ngo magingo aya bamaze kuboroza inka 790 gusa. [...]

Rwanda : Rutsiro: Hagiye gutangizwa umushinga wo kubyaza umusaruro ubwoya bw’intama.

Rwanda | Rutsiro Hagiye gutangizwa

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tugize intara y’iburengerazuba, usanga kagaragaramo intama nyinshi kandi zifite ubwoya bwinshi.Ibi bikaba biterwa ahanini nuko uduce twinshi tw’aka karere duherereye ku butumburuke buhanitse. Kubera umubare munini w’intama zororwa mu karere ka Rutsiro, ibi ngo bituma inyama y’intama ifatwa nk’ikiribwa cy’ibanze kubaturage bo muri aka karere.Gusa ariko ngo kuba [...]