Rwanda | Burera: Gira Inka imaze kugera ku miryango itishoboye 5341

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kuva gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda yatangira muri ako karere, kugeza ubu imiryango itishoboye 5341 imaze korozwa inka mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene. Abantu batandukanye bagabirwa inka mu karere ka Burera ni abatishoboye. Abagabirwa inka bose basabwa kuzifata neza, bazikenura kuri byose kugira ngo nizibyara nabo bazagabire [...]

Rwanda | Nyabihu: Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bari guhabwa ubwatsi buzabafasha mu kuzigaburira

Nyabihu Abahawe inka muri

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, akarere ka Nyabihu kahawe ubwatsi buzashyikirizwa abahawe inka muri gahunda ya Girinka kugirango buzabafashe kuzigaburira neza bityo zitange umusaruro mwiza,zibafashe kwikura mu bukene. Ubu bwatsi bwo mu bwoko bwa Mukuna n’ibinyamisogwe bigomba kugaburirwa amatungo bivanzwe n’ibinyampeke nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Mukuna [...]

RWANDA | MUKINDO: BARISHIMIRA GAHUNDA YO KOROZANYA

BARISHIMIRA GAHUNDA YO KOROZANYA

Mu karere ka Gisagara abaturage bakomeje umuco wo kwiturana no korozanya muri gahunda ya Gira inka, ku bw’ibyiza by’uyu muco bamaze kubona birimo iterambere n’imibanire myiza hagati yabo bivuye ku kwiturana. Mu murenge wa Mukindo akagari ka Nyabisagara abaturage bongeye guhurira hamwe maze bariturana, hiturwa inka zigera kuri 20 zirimo 8 zikomoka ku zorojwe abaturage [...]

Rwanda | Nyabihu: Gahunda yo kwikura mu bukene irakomeje hatangwa inka muri gahunda ya Girinka

Nyabihu Gahunda

Inka zigera kuri 13, nizo zahawe abatishoboye mu murenge wa Bigogwe mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere. Izi nka zikaba zaratanzwe muri gahunda ya Girinka,gahunda yashyiriweho gufasha Abanyarwanda batishoboye kwikura mu bukene  no kugera ku iterambere rirambye. Izi nka 13 zatanzwe n’abaturage bari  barazihawe muri gahunda ya Girinka mu karere ka [...]

Rwanda : Kirehe- Hatanzwe inka 242 muri gahunda ya Girinka

Kirehe- Hatanzwe inka 242 muri gahunda ya Girinka

              Mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’iburasirazuba, kuri uyu wa kabiri tariki 04/09/2012 hatanzwe inka 242 muri gahunda ya girinka ku miryango itishoboye, izi nka zahawe abaturage batuye mu murenge wa Musaza. Abaturage bo mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe bavuga ko kuba bahawe [...]

Rwanda | Nyabihu: Bitabiriye kwitura bagenzi babo bituma barenza inka bari biyemeje gutanga

Nyabihu Bitabiriye kwitura

Nk’uko twabitangarijwe na Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 25/06/2012,mu karere ka Nyabihu mu rwego rw’ubworozi bari biyemeje mu muhigo ko bazoroza abatishoboye inka 500 muri gahunda ya Girinka,ariko izi nka zaje kurenga ku buryo inka zorojwe zageze kuri 721. Nk’uko Shingiro Eugene yabigarutseho,ngo icyatumye besa umuhigo wabo ku buryo [...]

Rwanda | Ngororero: Bamwe mu borozi ntibabona ubwatsi buhagije bw’amatungo

Rwanda | Ngororero

Leta y’u Rwanda imaze igihe itangiye gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho iteganya ko buri munyarwanda yagombye kuba afite inka muri gahunda yo kwikura mu bukene. Ibi bikorwa binyuze muri gahunda za leta zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bakabigiramo uruhare. Mu karere ka ngororero hari aborozi bagifite ikibazo cyo kutagira ubwatsi buhagije mu gihe nyamara bahawe amatungo [...]

Rwanda | Veterineri wa mbere w’inka ni nyirayo akaba n’umushumba wayo-Murayire

tariki ya 10/5/2012 mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe bamwe mu baturage bahawe inka muri gahunda ya girinka n’ubudehe bituye abandi baturage batari bagerwaho n’iyi gahunda ngo ni mu rwego rwo guha inka buri munyarwanda wese. Nkuko umuyobozi w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Appolinaire yabivuze ngo iyi ni gahunda yatangijwe yo guha inka [...]

Rwanda | Gatsibo: hari abo gahunda ya Girinka igeraho bakazigurisha

Gatsibo hari  abo gahunda

Ikibazo cy’abaturage bahabwa inka kugira ngo zibafashe kwiteza imbere bakazigurisha mu karere ka Gatsibo kigenda gihindura isura.  Ubwo bamwe bashima perezida Kagame kuba yarazanye gahunda ya Girinka munyarwanda igafasha benshi mu kwivana mubukene, bamwe mubaturage bo mu karere ka Gatsibo bakomeje kuyisubiza inyuma, bahabwa inka aho kuzorora bakazigurisha barangiza bagatangaza ko zibwe.   Inka 185 [...]

Rwanda | Nyabihu: Inka 10 nizo zazituriwe abaturage mu murenge wa Kintobo

Rwanda | Nyabihu Inka 10 nizo zazituriwe

Inka 10 nizo zazituwe mu murenge wa Kintobo zitangwa n’abari barazorojwe muri gahunda ya Girinka. Iki gikorwa kikaba cyarabaye nyuma y’aho izi nka zitangiye umusaruro ku bazihawe zikabyara, Nibwo  abazihawe muri gahunda ya Girinka bafashe gahunda yo kuziturira bagenzi babo  b’abakene 10 kugira ngo nabo babashe kwikura mu bukene no kwiteza imbere. Nk’uko ushinzwe ubworozi [...]