Rwamagana: Aborozi bishimiye ko batazongera kwishyura ibiryo by’amatungo

Rwamagana: Aborozi bishimiye ko batazongera kwishyura ibiryo by’amatungo

Aborozi 28 bo mu karere ka Rwamagana bishimiye ko batazongera gutanga amafaranga bishyura ibiryo by’amatungo birimo umunyu baha inka nk’inyongera kuko bigishijwe kuwikorera bakoresheje ibikoresho byinshi biboneka iwabo aho batuye. Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe tariki ya 09/05/2013, aborozi 28 bo mu karere ka Rwamagana n’abavuzi b’amatungo bo mu mirenge ya Gishari, Munyiginya, Kigabiro na [...]

Rubavu: barasabwa kutazerereza inka hirindwa gukwirakwiza uburenge

Rubavu: barasabwa kutazerereza inka hirindwa gukwirakwiza uburenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagurukiye gusaba aborozi kwirinda kuzerereza inka kuko bishobora gukwirakwiza indwara y’uburenge imaze kugaragara muri aka karere, kuko imirenge yegeranye n’igihugu cya Congo ariyo Busasamana na cyanzarwe bumaze kuhagaragara. Iyi ndwara yatangiye kugaraga mu kwezi kwa Mata 2013, ubuyobozi bwihutira gufata ingamba kugirango idakwira no muyindi mirenge aho basaba ko aborozi b’inka [...]

Nyabihu: Mu murenge wa Muringa harakekwa indwara y’uburenge ku nka

Nyabihu: Mu murenge wa Muringa harakekwa indwara y’uburenge ku nka

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko ikibazo cy’indwara y’uburenge ikekwa mu murenge wa Muringa barimo kugikurikirana ngo bimenyekane ku buryo cyafatirwa ingamba vuba Umurenge wa Muringa ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu. Uyu murenge ukaba ukora kuri Gishwati ahabarirwa inzuri nyinshi zororerwamo inka nyinshi mu karere ka Nyabihu. ‘ Nyuma y’aho [...]

Gatsibo: Indwara y’uburenge ngo yaba igiye gucika burundu

Amatungo yanduye yari yarashyizwe mu kato

Mu gihe hari hagiye gushira amezi hafi ane indwara y’uburenge yibasiye amatungo y’inka mu ntara y’iburasirazuba, guhera tariki ya 15 Gashyantare 2013 ngo nta nka izaba ikigaragaraho iyo ndwara mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza. Ibi ni ibyangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Karibata Agnes mu nama Abayobozi bakuru b’igihugu, abaminisitiri, abayobozi b’intara, abayobozi b’uturere [...]

Rwanda | Ngoma: Aborozi barakangurirwa kurwanya indwara z’amatungo bagirira ibiraro isuku

Umwanda nk’intandaro y’indwara nyinshi z’amatungo,mu rwego rwo kwirinda izi ndwara aborozi  bo mu karere ka Ngoma barasabwa kugira ibiraro no kubigirira isuku. Muganga w’amatungo mu karere ka Ngoma ,Bugingo Girbert ,yemeza ko indwara zikunda kugaragara muri aka karere akenshi ziterwa no kutagirira isuku amatungo yaba aho aba ndetse nayo ubwayo. Ikindi kandi ngo iyo amatungo [...]

Rwanda | Ngoma: Abajyanama b’ ubuzima bw’amatungo 128 bari guhugurwa mu kurwanya indwara z’amatungo

Abajyanama b’ubuzima bw’amatungo babili babili mu tugali 64 tugize  akarere ka Ngoma bari guhugurwa ku buryo bwo kubungabunga ubuzima bw’itungo no kuriha ubufasha bw’ibanze igihe ryarwaye. Aba bajyanama bazahabwa amahugurwa mu gihe cy’icyumweru hagamijwe kunoza service zitangwa naba veternaire bo mumirenge bagaragara ko ari bake. Nkuko bisobanurwa na Veternaire w’akarere ka Ngoma, Bugingo Girbert, avuga [...]

Rwanda | Kamonyi: Ubwatsi bwo mu bisambu bufasha mu kurinda amatungo indwara

Ubwatsi bwo mu bisambu bufasha mu kurinda amatungo indwara

Abororera mu biraro bahisemo kwahirira inka ubwatsi bwo mu bisambu, bavuga ko ubwo buzifasha gukumira bumwe mu burwayi. Umwe mu baganga b’amatungo ukorera muri ako karere akaba ahamya ko ubwo bwatsi buba bwiganjemo intungamubiri zitera ingufu amatungo zikongera umukamo. Kuva aho mu gihugu hose hashyiriweho gahunda yo kororera mu biraro, aborozi bitabiriye iyo gahunda, bahisemo [...]

Rwanda : Indwara y’uburenge ikomeje guhangayikisha Akarere ka Nyagatare

NYAGATARE:Gushyiraho abantu bashinzwe kurinda no gukumira urujya n’uruza rw’amatungo ari mu mudugudu wagaragayemo indwara, kuwuzengurutsa ibidendezi by’umuti wica ubukoko no gukingira inka zose zegereye ako gace, ni zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo ku gukumira indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu kagali ka Nyarupfubire ho mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare,ikaba yahuje abahagarariye aborozi, [...]

Rwanda | Shyogwe: Icyatsi cy’amarebe kibangamiye ubworozi bw’amafi

Bafite umukozi ugerageza kurwanya amarebe

Aborozi b’amafi bakorera ubworozi bwabo mu murenge wa Shyogwe hoa mu karere ka Ngororero baravuga ko amarebe yibasiye ibyuzi n’ibiyaga sbitoya bororeye mo kuburyo umusaruro w’amafi babonaga ugenda ugabanuka. Nkuko aborozi bo muri koperative KOKAR ikorera mu gishanga cya Rugeramigozi ikaba inakora ubworozi bw’amafi muri icyo gishanga babivuga, amarebe akomeje kugenda afata amazi magri y’ibiyaga [...]

Rwanda | Murundi: Abashumba baratungwa agatoki mu gukwirakwiza indwara y’uburenge

Murundi Abashumba

Abashumba bagira uruhare runini mu gukwirakwiza indwara y’uburenge nk’uko bivugwa na Rukwago Vincent, uhagarariye aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza. Umurenge wa Murundi ni umwe mu mirenge yagaragayemo indwara y’uburenge mu ntara y’uburasirazuba. Abashumba nta cyo bitaho, n’iyo bumvise ko hari icyorezo cyateye mu nka nti bibabuza kuzizereza, bigatuma zanduzanya nk’uko [...]