Abanyamuryango bibumbiye muri koperative y’aborozi b’inzuki Kirehe (KOPAKI) yo mu ntara y’iburasirazuba baratangaza ko umwuga w’ubworozi bw’inzuki atari umwihariko w’abagabo gusa ahubwo nabagore bagomba gukangukira gukora uyu mwuga kuko umaze kubageza kuri byinshi. Mu gihe cyashize mu Rwanda wasangaga umwuga wo korora inzuki uzwi ku izina ry’ubuvumvu warakorwaga n’abagabo gusa. kuri ubu rero siko bimeze [...]
Rwanda | Muhanga: Ibibazo by’abafatanyabikorwa byatumye ubworozi bw’inka bucumbagira

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwagiye bugira ibibazo binyuranye biturutse ahanini ku bafatanyabikorwa babo, bituma ubworozi bw’inka muri aka karere butagenda nk’uko bari barabihize. Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Dr Ferdinand Bizimana avuga ko bari barahize ko uyu mwaka bazazana inka 1002 bazoroza abaturage ariko ngo magingo aya bamaze kuboroza inka 790 gusa. [...]
Rwanda | Ngoma: haracyari urujijo ku cyaba cyarishe amafi mu byuzi bya Rukira
Mu gihe hashize amezi ane amafi yari yatewe mu byuzi mu murenge wa Rukira apfuye ,abantu ntibavuga kimwe kucyaba cyarishe ayo mafi. Nkuko bigaragazwa n’impande zitandukanye yaba iz’ubuyobozi cyangwa abashinzwe kwita ku mafi ndetse n’abashinzwe ubuhinzi bagaragaza ko ubushakashatsi bugikorwa ngo harebwe icyaba cyarishe aya mafi. Hari abandi bakozi bazi iby’ ubworozi bw’amafi [...]
Rwanda | Ruhango: Ihene ziri mu bifasha akarere kwinjiza umusoro mwinshi

Itungo ry’Ihene riri mu bihabwa agaciro n’akarere ka Ruhango kuko mu misoro kinjiza iri tungo naryo rigaragara mu byongera agaciro k’uyu musoro. Mu gihe aka karere kamaze kugera ku musoro ukabakaba miliyoni 220 buri kwezi ubu ihene nazo zimaze kugera ku musoro ungana na miliyoni 2 buri kwezi; nk’uko bitangazwa na Twagiramungu Anastase ushinzwe imisoro [...]
Rwanda | Veterineri wa mbere w’inka ni nyirayo akaba n’umushumba wayo-Murayire
tariki ya 10/5/2012 mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe bamwe mu baturage bahawe inka muri gahunda ya girinka n’ubudehe bituye abandi baturage batari bagerwaho n’iyi gahunda ngo ni mu rwego rwo guha inka buri munyarwanda wese. Nkuko umuyobozi w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Appolinaire yabivuze ngo iyi ni gahunda yatangijwe yo guha inka [...]
Rwanda | Ngoma: Hari gushyirwa ingufu mu bworozi bw’amafi bukorewe mu byuzi mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’amafi ku masoko
Mu karere ka Ngoma ubu harabarurwa ibyuzi byacukuwe byororerwamo amafi bigera kuri 41 mu rwego rwo guhangana n’ibiciro by’amafi bigenda bizamuka muri aka karere. Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubworozi Bugingo Gilbert avuga ko kubera ko abakeneye amafi baruta kure umusaruro wayo mu karere ngo iyo ifi ivuye ku kiyaga ikagera mu isoko muri km [...]
Rwanda : Abaturage bo mu murenge wa kigoma baratabaza kubera imbwa zibarira amatungo

Mu mudugudu wa NKENKE ho mu Kagali ka Nyabisindu ni mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, abaturage baravuga ko bafite ikibazo cy’ imbwa ziba ku gasozi, zirya amatungo yabo cyane cyane ihene, baratangaza ko ubu izo mbwa zo ku gasozi zimaze kurya ihene nyinshi. Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ akagali cyangwa umurenge, batangaza [...]
Rwanda : Rulindo – Hatewe amafi agera ku bihumbi 21 mu byuzi birindwi

tariki 12/04/2012, ibyuzi birindwi byubatswe n’abaturage biherereye mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, byagejejwemo amafi agera ku bihumbi 21. Nk’uko bivugwa na Kamanzi Francois, impuguke mu bworozi bw’amafi, ukorera mu ntara y’Amajyaruguru, ngo aya mafi bateye uyu munsi azatangira gusarurwa byibura mu mezi atandatu ari imbere. Agira ati: “ubu bwoko bwa Tilapia tumaze guterera [...]
Rwanda | Gisagara: Ubworozi bw’inkoko muri Rwabisemanyi buzagirira abaturage akamaro

Ubworozi bw’inkoko butangiye muri Rwabisemanyi mu murenge wa Kigembe buraha icyizere abaturiye iki gishanga ko hari byinshi bazunguka. RAB ikigo cya MINAGRI gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ishami rikorera muri uyu murenge rishinzwe korora amafi, kiratangaza ko kuko ubworozi bw’amafi buri gihe bukenera kubangikanwa n’ubundi bworozi, kigiye kuhazana ubworozi butandukanye ubu kikaba kimaze kuhageza inkoko. Nk’uko umukozi [...]
Rwanda | Rusiga – Yahagaritse ubwarimu ajya korora inkoko

Theophile Mushimiyima utuye mu murenge wa Rusiga akarere ka Rulindo avuga ko yabashije kwiteza imbere mu myaka ine amaze yorora inkoko, umwuga yatangiye nyuma yo guhagarika akazi yakoraga ko kwigisha. Mushimiyimana uri mu kigero cy’ imyaka 35, avuga ko kuri ubu amaze kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 25, ndetse akaba afite imodoka ifite agaciro [...]
Follow Us!
By PDGACO payday loans