Rwanda | KARONGI: “Misaya Myiza Kirigita Ifaranga”

KARONGI

Abaturage bo mu murenge wa Rugabano biyemeje kwitabira ubworozi bw’ingurube kubera ko zifite isoko rinini cyane. Ni yo mpamvu bayishakiye akabyiniriro ka “Misaya Myiza Kirigita Ifaranga” kubera ko umubare w’abakunda ‘akabenzi’ ukomeje kugenda wiyongera hirya no hino mu Rwanda. Ubwo abaturage b’umurenge wa Rubagano bamurikaga ibikorwa bagezeho mu mihigo y’umwaka 2011-2012, abo mu kagari ka [...]

Rwanda | Nyabihu:Inka zigera ku 6000 ziba mu nzuri 264 zo muri Gishwati nizo zitahiwe gukingirwa indwara y ubutaka

Inka zigera ku 6000 ziba

Indwara y’ubutaka ni indwara mbi cyane, iterwa n’udukoko twibera mu butaka tukamaramo imyaka myinshi, imvura yagwa cyangwa imikungugu n’umuyaga byaza tukazamuka, itungo ryaturisha cyangwa ryaduhumeka rigafatwa n’iyi ndwara nk’uko  Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi muri Nyabihu yabidutangarije. Shingiro yongeraho ko iyi ndwara y’ubutaka ari indwara yica cyane, itabanje kugaragaza ibimenyetso. Ari nayo mpamvu bahagurukiye kuyirwanya. Inka [...]

Rwanda : Nta mirire mibi bagihura nayo mu miryango kubera korora

Abanyamuryango ba COOPEPOCA barishimira intambwe bamaze kugeraho mu kwivana mu bukene no kurwanya imirire mibi mu miryango yabo kubera ubworozi. COOPEPOCA igizwe n’abanyamuryango 105, abagore 64 n’abagabo 31 bose batuye mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu, intara y’Iburengerazuba. Iyi koperative yatangiye muri 2009, ifite intego yo kwikura mu bukene binyuze mu bworozi bw’amafi, [...]

Rwanda : Umworozi bw inkoko uhereye ku mishwi busaba byinshi kandi umworozi agomba kumenya uko yabona imishwi yizewe

Umworozi bw’inkoko uhereye

Korora inkoko z’imishwi bisaba byinshi ariko kandi binasaba imishwi myiza yizewe kandi  uburyo bwo kuyibona burashoboka ku borozi Ubworozi bw’inkoko busaba ubwitonzi kandi busaba gukurikiza amabwiriza y’ubworozi akunze gutangwa n’abashinzwe ubworozi mu bice bitandukanye mu Rwanda ndetse by’umwihariko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB.  Korora inkoko uhereye ku mishwi ni ukuvuga [...]

Nyabihu: Baboneye amasomo mu imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi

Nyabihu Baboneye amasomo mu imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi

Kuri uyu wa 04/06/2012 nibwo bamwe mu bakozi n’abahinzi borozi bo mu karere ka Nyabihu bakoreye urugendoshuri mu mujyi wa Kigali ku murindi aharimo kubera imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryatangiye kuwa 04/06/2012 rikaba rizasozwa kuwa 10/06/2012.                 Nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije, [...]

Rwanda | Amakusanyirizo y’amata agiye guhindurwa ibigo bikomeye bifasha aborozi ibirenze kubika umukamo

Amakusanyirizo y amata

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Rwanda Agriculture Board cyigiye guhindura amakusanyirizo y’amata aho ari hose mu gihugu, ashyirwemo serivisi zizanafasha aborozi gukemura ibibazo byose birebana n’umwuga wabo, aho kuba inyubako bakusanyirizamo umukamo gusa. Umuyobozi wungirije wa RAB, Christine Kanyandekwe aravuga ko buri kusanyirizo ry’amata rigiye kuba ikigo gikomeye, kirimo ibikenewe byose bituma gifasha [...]

Rwanda | Aborozi bagiye kubona abavuzi b’amatungo benshi, bazajya bihembera nabo bakabakorera neza kurusha abahembwa na leta

Aborozi bagiye kubona abavuzi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Rwanda Agriculture Board cyiyemeje gusakaza abavuzi b’amatungo byibuze batatu muri buri Murenge bazajya bahembwa n’aborozi uko babakeneye, ngo bikaba byitezwe ko bazakora neza, bakegera aborozi kurusha abasanzwe bakorera mu Mirenge. Umuyobozi wungirije wa RAB, Madamu Christine Kanyandekwe aravuga ko mu mpera z’uyu mwaka mu Rwanda hazaba hari abavuzi [...]

Rwanda | Gakenke : Abaturage bitabiriye ubworozi bw’intama za kizungu

Rwanda Nyuma yo kubona umusaruro

Nyuma yo kubona umusaruro intama za kizungu zitanga, abaturage bo mu murenge wa Cyabingo, akarere ka Gakenke bahagurukiye korora intama za kizungu. Abaturage  bavuga ko ubworozi bw’intama za kizungu babutangiye nyuma yo guhabwa n’ikigo cyari gishinzwe guteza imbere ubworozi (RADA) imfizi y’intama ya kizungu yatanze icyororo mu Murenge wa Cyabingo. Mu murenge wose habarurwa intama [...]

Rwanda | Abaveterineri bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kwita ku bworozi bw’amatungo magufi

Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abaveterineri bo mu turere two muri iyo ntara gufasha abaturage guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi kugira ngo bwunganire ubw’amatungo maremare(Inka). Tariki ya 09/05/2012, mu karere ka Musanze, ubwo abaveterineri 31 bo mu turere twose two mu ntara y’amajyaruguru bahabwaga impamyabumenyi zibemerera gutera intanga inka, Bosenibamwe Aimé yavuze ko usanga abaveterineri bita [...]

Rwanda | U Rwanda rwiyemeje kuba rwihagije mu mafi mu mwaka wa 2013

Rwanda | U Rwanda rwiyemeje

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) atangaza ko u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’amafi ukava kuri toni ibihumbi 17 ukagera kuri toni ibihumbi 137 ukenewe ku isoko. Inzobere mu bworozi bw’amafi muri RAB witwa Kamondo Stephanie avuga ko n’ubwo amafi menshi aboneka ku isoko mu Rwanda aturuka hanze y’igihugu, mu [...]